Share Button

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yitabiriye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Malmö

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, ari mu Suwede aho yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Malmö (RememberReAct) ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi.

Minisitiri  Bizimana yitabiriye ari kumwe n’a Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede Dr. Diane Gashumba, ndetse yanavuganye n’abanyamakuru ku isano ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu myaka ya 1940 n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe n’aba Nazi bari bafite umugambi wo gutsemba burundu Abayahudi, bikaba bifitinyane isano n’iyakorewe Abatutsi yateguwe hagamije kurimbura Abatutsi. hari n’ibindi byinshi izo Jenoside zihuriyeho uhereye kuri uwo mugambi ukageza ku buryo bwagiye bukoreshwa mu kuwusohoza.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukwakira 2021 iribanda cyane ku buryo Jenoside yakorewe Abayahudi igenda igabanyirizwa uburemere, mu gihe u Busuwisi bwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 y’iyi nama igaruka ku kwibuka Jenoside.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse n’Umuyobozi w’Ihuriro rya Malmö (Remember-ReAct) Marija Pejčinović Burić.

Iyi nama yanitabiriwe kandi n’Abakuru b’Ibihugu barimo nka Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen, n’Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, bose bakaba bitabiriye bifashishije ikoranabuhanga

 

Back