Share Button

Gisagara: Hashyinguwe mucyubahiro imibiri 26 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa gatandatu tariki ya 04  Nzeri 2021, mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara hashyinguwe mucyubahiro imibiri 26 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994yabonetse mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Kansi.

 Ingabire Françoise wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye  wanarokokeye I Kansi yagaye bamwe mubarokotse jenoside batannye bakajya mu murongo w’abayihakana ndetse n’abayipfobya.

Uwari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gisagara yashimye ubuyobozi bwiza igihugu gifite bwashyizeho gahunda yo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasubiza agaciro bambuwe n’abicanyi.

 Yanashimiye kandi ingabo zahoze ari iza RPF_Inkotanyi  zahagaritse Jenoside hakagira abarokoka.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yavuze ko mugihe cyo gushyingura mucyubahiro imibiri yabonetse ari ngombwa gutekereza ubuyobozi bubi bwateguye gutsemba igice kimwe cy’abaturage babwo aho kubarinda  no gushyigikira umurongo w’ubumwe igihugu cyashyizeho.

Yasabye abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro.

  

Back