Share Button

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI mu gukumira Jenoside yasuye CNLG

Kuwa kane tariki 02 Nzeri 2021, Madame Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira Jenoside, aherekejwe n’umuhuzabikorwa w’amashami ya LONI akorera mu Rwanda, yasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Bakiriwe na Dr Bideri Diogene, Umujyanama mukuru muby’amatego muri CNLG. Ibiganiro byabo byibanze ku gusobanukirwa inshingano za CNLG, intego zayo, icyerekezo cyayo n’inzitizi ihura na zo ndetse n’inama zafasha urwego akuriye mu kurangiza inshingano zarwo.

Nk’uko biteganywa n’itegeko  N° 015/2021 ryo ku wa 03/03/2021 rigenga Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, intego ya CNLG ni ugukumira, kurwanya jenoside, ingengabitekerezo ya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside no guhangana n’ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubirebana n’imbogamizi CNLG ihura na zo, Dr Bideri yasobanuye ko ikibazo gikomeye ari ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi rigenda ryiyongera hirya no hino ku isi mu bashakashatsi, abarimu ba Kaminuza, abanyamakuru, abanyamategeko  ndetse n’abanyapolitiki.

Kubirebana n’inama zafasha urwego akuriye mu kuzuza inshingano zarwo, Dr Bideri yavuze ko ari ngombwa gushyira ingufu  mu bikorwa byo gukumira Jenoside mu Bihugu bitandukanye, hakajyaho inzego zibifite mu nshingano, zigahabwa ingufu, ndetse no gukura isomo ku byabaye mu Rwanda.

Madamu Alice Wairimu Nderitu, ari muruzinduko mu Rwanda kuva tariki 28 Kanama rukazageza tariki ya 03 Nzeri 2021 aho asura ibikorwa bitandukanye birimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’inzego zitandukanye za Leta n’izigenga.

 

 

Back