Share Button

Gatsibo: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 5200 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa gatandatu tariki 28 Kanama 2021 mu rwibutso rwa Jenosiderushya  rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri  5269 y’Abatsutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko imibiri yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa gatandatu irimo irenga ibihumbi bitanu y’Abatutsi bari barajugunwe mu cyobo kireshya na metero 24 cyari cyaracukuwe imbere ya Kiliziya ya Kiziguro kongeraho imibiri y’Abatutsi 254 yari ishyinguye mu rwibutso rwa Bugarura yimuwe n’indi yagiye ikurwa hirya no hino.

Yavuze ko kuri Kiliziya ya Kiziguro hari hahungiye Abatutsi benshi bari baturutse mu yahoze ari Komine Murambi, Muhura, Gituza, Muhazi, Ngarama ndetse n’ahahoze Komine Muvumba, aba bose bakaba barishwe n’Interahamwe zihagarikiwe na Gatete Jean Baptiste wayoboraga Komine Murambi.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, yashimiye Leta ku rwibutso rw’amateka ibubakiye kugira ngo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iruhukire ahantu heza.

Yakomeje avuga ko bifuza ko Kiliziya ya Kiziguro yashyirwaho urwibutso rwihariye rwerekana ko hari Abanyarwanda bizeraga Imana bari bahungiye mu nzu yayo bakaza kwicwa bazira uko baremwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene, yagarutse ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko ku buryo Jenoside yakoranywe ubugome budasanzwe i Kiziguro ahahoze ari muri Komini Murambi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yihanganishije abacitse ku icumu n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rushya rwa Kiziguro.

Yashimiye abarokokeye i Kiziguro kuko batanze imbabazi ku miryango yabiciye ngo bishimangira ubumwe n’ubwiyunge.

  

 

 

Back