Share Button

Dr Bizimana yasabye abayobora imigi ikoresha Igifarans guharanira ko mubihugu byabo hajyaho amategeko ahana ihakana rya Jenoside

Mu kiganiro yatanze mu nama rusange ya 41 y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abayobozi b’Imigi ikoresha Igifaransa (AIMF), Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, yasabye abayobozi b’Imigi ikoresha Igifaransa guharanira ko mu bihugu byabo hajyaho amategeko ahana ihakana n’ipfobya rya jenoside iyo ariyo yose yemewe n’Umuryango mpuzamahanga, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu kiganiro cye kandi yanagarutse ku ruhare rwa CNLG mu kubungabunga no gusigasira  amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyasobanurira abantu cyane cyane urubyiruko.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yatangiye  tariki ya 18 igeza ku ya 22 Nyakanga 2021. Yitabiriwe n’abantu basaga 200 barimo abayobozi b’imijyi ihuriye mu ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera.

Back