Share Button

Umuyobozi wa Paris yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, Umuyobozi wa Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa, Anne Hidalgo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatuts bashyinguye muri izi nzibutso.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Hidalgo yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso asobanurirwa amateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga ndetse na Nyuma yayo.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gushyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo abasaga ibihumbi 250 yagize ati “Nunamiye n’amarangamutima yanjye no kwicisha bugufi abazize Jenoside n’abayirokotse. Nejejwe no kwigira n’imbaraga z’Abanyarwanda mu kongera kwiyubaka. Amateka, ukuri, kwibuka ni ingenzi mu kwiyubaka kwa muntu no kwimakaza amahoro”.
 Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, yanasuye ubusitani bwo kwibuka bwubatswe impande y’uru rwibutso.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda aho yitabiriye inama kimwe n’abandi bayobozi bari mu ihuriro ry’imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

 

 

Back