Share Button

Kwibuka27:Ibitaro bya gatonde byibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 30 Kamena 2021, Ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke byibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye igikorwa babanje kunamira no kwibuka Abatutsi bishwe bajugunywe mu Mugezi wa Mukungwa ahashyizwe indabo ku kimenyetso cy’urwibutso cyubatswe kuri uwo mugezi cyanditseho amazina ya bamwe mu batawemo.

Nyuma habayeho gusobanurirwa amateka y'aho hantu n'impamvu hubatswe icyo kimenyetso ,hasobanurwa uburyo Interahamwe zakusanyirizaga Abatutsi kuri uwo mugezi zikahabazana zababoshye zibakuye hirya no hino aho babaga bihishe zikabakubita amafuni, n'izindi ntwaro  nyuma zikabaroha mu mugezi zivuga nibajye gusinya amasezerano Arusha.

Kuri icyo kimenyetso handitseho amazina 63 ariko abo ni ababashije kumenyekana kuko abaroshywemo bararenga nk'uko abatangabuhamya babisobanura.

 Uwari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gakenke, Nsengimana Alfred yashimiye Ibitaro bya Gatonde kuba barateguye igikorwa cyo Kwibuka avuga ko ari umwanya wo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusobanukirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’umwanya wo gufata ingamba zo kurwanya uwo ariwe wese washaka  kuyadusubizamo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya gatonde, Dr DUKUNDANE Dieudonné yavuzeko igikorwa bakoze cyabigishije byinshi kuko cyabafashije kurushaho kumenya amateka.

Yasabye  buri wese gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kurwanya ibikorwa ibyaribyo byose byakurura amacakubiri.  

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Catherine yavuzeko igikorwa  cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gikomeye kuko ari igikorwa cyo kubaka Ubunyarwanda. Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kubera ubutegetsi bubi bwabibye mu banyarwanda ivangura, amacakubiri n’urwango kuko ari byo byagejeje kuri Jenoside mu 1994. Yasabye abari bitabiriye iki gikorwa guharanira ko ibyo bakora buri munsi biba ibigamije kubaka Ubunyarwanda.

Muri iki gikorwa kandi, Ibitaro bya Gatonde byaremeye  umuryango w’uwacitse ku icumu biwuha inka.

  

Back