Share Button

Kwibuka27: ADEPR ururembo rwa Nyagatare yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa mbere tariki 28 Kamena 2021, Itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare ryibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kiziguro mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside bahashyinguye  ndetse no kuremera abacitse ku icumu 3 babaha inka.

Uwari uhagarariye IBUKA mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo yashimiye ADEPR yakoze igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu. Yagarutse ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside muri aka gace, by’umwihariko uruhare rwa Burugumesitiri Jean Baptiste Gatete mu gushyiraho, gutoza na kuyobora imitwe y’abicanyi kuva mu 1990 ndetse no gufata, gufunga no kwica Abatutsi abita ibyitso by’Inkotanyi.

 Yashimye kandi ADEPR ya Rwankuba kuba igiye kubaka urukuta ruzandikwaho amazina y’abari abayoboke bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Umuvugizi wungirije wa ADEPR ku rwego rw’igihugu Rev Eugene Rutagarama yasabye abayoboke b’iri Torero ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gatsibo, Achille Hategekimana Samson yagaye abantu bijanditse muri Jenoside anashimira  abacitse ku icumu babaye intwari bagakomeza kwishakamo imbaraga zo kubaho ndetse bakanababarira ababahemukiye.

 

 

Back