Share Button

Muhanga: hashyinguwe mucyubahiro imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Kuwa gatandatu  tariki 26 Kamena 2021,ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga  hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 1093 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse.

Iyi mibiri 1.093 yashyinguwe yabonetse ahantu hatandukanye, harimo na 985 yabonetse ku butaka bugiye kubakwaho Maternité mu Bitaro bya Kabgayi.

Kabanda Ildephonse wari ifite imyaka 25 muri Jenoside, avuga ko hari amazina yibuka ya bamwe mu bihayimana bicishije Abatutsi, barimo Musenyeri Nsengiyumva Thaddée wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Nsengiyumva Vincent wari Archèveque wa Kigali.

Mu buhamya bwe yavuze ko abo bihayimana bajyaga gusoma Misa bakabwira Interahamwe n’abasirikare ko batagomba kwicira Abatutsi mu nyubako za diyosezi kuko zishobora gusenyuka cyangwa zikangirika.

Yakomeje ati “Ndagaya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndabagereranya n’abayikoze’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko n’ubwo hari intambwe yatewe yo kwemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye, ubu ikibazo gihari ari bamwe bayihakana bakanayipfobya.

Yavuze ko i Kabgayi hiciwe umubare munini w’Abatutsi, kandi bakaba barahahungiye bazi neza ko bahabonera ubuhungiro kuko hari mu bihaye Imana.

Yavuze ko uretse abanyamadini, hari na bamwe mu baganga, abaforomo n’abaforomokazi bishe abo bari bashinzwe kuvura kandi bamwe muri abo bakaba bakomeje kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko kuba hari abagikomeje kwinangira ntibatange amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikibazo kikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Gutanga amakuru y’aho imibiri iri ntabwo ari ikintu kiruhije, kuko uyafite yayatanga no mu ibanga yanditse ibaruwa, icy’ingenzi ni uko ayo makuru atangwa.”

Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro, ahasanzwe haruhukiye indi 11.014 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi

 

Back