Tariki 22 Kamena 2021, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Akarere ka Musanze kibutse abari abakozi b’ayari amakomini yahurijwe hamwe akarema aka Karere bagera kuri 57 bishwe muri Jenoside. Aba barimo abari abakozi ba Perefegitura ya Ruhengeri, abarezi, abakozi b'amakomini n'abaganga.
Igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo kukimenyetso cy’urwibutso cyubatswe ahahoze Urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri hiciwe Abatutsi basaga 800 muri Jenoside nyuma yo kuhakusanyirizwa n’ubuyobozi bubabeshya ko buhabahungishirije.
Nyuma yo kubunamira, kuhashyira indabo no gusobanurirwa aya mateka, hakurikiyeho gushyira indabo ku rwibutso rwa Muhoza ahari ibyobo bajugunywemo icyo gihe nyuma gahunda zikomereza ku biro by’Akarere.
Mu kiganiro yatanze, Muhire Wellington, umwalimu muri Kaminuza ya Kigali, ishami rya Musanze yagarutse ku itegurwa n' ishyirwa mubikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi anasobanura bimwe mu bimenyetso by'ingenzi byaranze itegurwa n'ishyirwa mubikorwa byayo.
Yavuze ko inama nyinshi zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi zabereye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ndetse hanashingwa n’imitwe yitwara gisisrikare byose biri mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.
Mukanoheri Josee wavuze mu izina ry' abafite ababo bishwe bari abakozi yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze kuba bwateguye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi kuko ari ubwambere Akarere kabibutse kuko iyi myaka yose 27 ishize uyu muhango utigeze ubaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine yabasabye abakozi b’aka Karere kurushaho kuba umusemburo w'impinduka mu kubaka Umuryango Nyarwanda, baharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda, binyuze mu kuvugisha ukuri ku byabaye banyomoza abagoreka aya mateka, ndetse hanatangwa amakuru ku mibiri itaraboneka ngo nayo ishyingurwe mucyubahiro.