Share Button

Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gitarama: iikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1973 muri Komine Nyakabanda

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu 1973 byakozwe guhera mu mpera za Gashyantare 1973. Umugambi w’abateguye ibyo bikorwa bibi kwari ukwibasira Abatutsi bose bahereye ku bari mu mashuri no mu kazi. Abayobozi bakuru ba PARMEHUTU harimo na Perezida Kayibanda Grégoire nibo bashishikarije abayoboke babo gutangira ibikorwa byo gutwikira Abatutsi, gusenya inzu zabo no kubica.

Ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu 1973 byakozwe guhera mu mpera za Gashyantare 1973. Umugambi w’abateguye ibyo bikorwa bibi kwari ukwibasira Abatutsi bose bahereye ku bari mu mashuri no mu kazi. Abayobozi bakuru ba PARMEHUTU harimo na Perezida Kayibanda Grégoire nibo bashishikarije abayoboke babo gutangira ibikorwa byo gutwikira Abatutsi, gusenya inzu zabo no kubica

Muri Komini Nyakabanda, kwica Abatutsi no kubatwikira byatangiye mu mpera y’ukwezi kwa Gashyantare 1973. Bitangira, abarwanashyaka ba PARMEHUTU barimo Nyagatwa Eulade, Ribikamenshi na Munyambibi bo muri Segiteri ya Kirwa, Gatorano Elasto wo muri Segiteri ya Gasovu, bateye umuryango w‘Umututsi witwa Tereraho Moïse, bamurira inka, atabaje baramukubita ndetse baramukomeretsa, bakomeretsa na nyina Kamparage Madeleine. Konseye wa Segiteri ya Gasovu witwaga Musaza Daniel, ni we wahuruje Burugumesitiri, hafungwa abantu makumyabiri na batandatu. Ku itariki ya 1 Werurwe 1973, nibwo Sematama Gaspard wari Perezida w’Urukiko rw’Iremezo rwa Gitarama yafunguye mu buryo bunyuranyije n’amategeko abagize uruhare mu iyicwa ry’abagize umuryango wa Tereraho, avuga ko ibyo bakoze nta cyo bitwaye ko n’ubundi Abatutsi batanzwe n’ubutegetsi.

Usibye umuryango wa Tereraho, hari abandi Batutsi bishwe muri Komini ya Nyakabanda bigizwemo uruhare n‘abapolisi ba Komini barimo Seruguma Grégoire bakaba bari bayobowe na Burigadiye Sebazungu J. Bosco.

Abagize uruhare mu iyicwa ry’umuryango wa Tereraho bamaze gufungurwa, bagiye bakora propagande, maze barema igitero hamwe n’abandi, bafatanyije na Ndongozi Ladislas wari umwarimu i Kibangu, Muhamyankaka Fabien wari umukozi wa COFORWA, Nzaramba Godefroid, Ndabakenga Claver, Kamonyo Thaddée, Ruzige François n’abandi. Bashoreye Abatutsi bafashe maze bajya kubaroha muri Nyabarongo. Hishwe Abatutsi barenga mirongo ine.

Ku itariki 2 Werurwe1973, ubuyobozi bwa Komini Nyakabanda bwatabaje inzego zo hejuru mu nyandiko, harimo Perefe Karuta Tharcisse, ndetse bimenyeshwa na Perezida wa Repubulika. Abo bose nta n’umwe watabaye ngo nibura aze kureba ibyabaye.

 Abatutsi bo muri Komini Nyakabanda bahungiye kuri Paruwasi ya Kanyanza, hashize iminsi Depite Muvunankiko Gérard, Minani na Niyonzima Maximilien bakoresha inama muri Gicurasi 1973 bavuga ko abari bahunze bahunguka, kandi ko ihumure ryabonetse. Abandi bahungiye muri COFORWA kwa Padiri Bourguet ariko Nyuma baje kuhavanwa baricwa.

Burugumesitiri wa Komini Nyakabanda, Sibomana Straton na Brigadier wa Komini, Sebazungu ni bamwe mu bayobozi bashyizwe mu majwi n’abatangabuhamya kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Komini Nyakabanda. Abandi bari ku isonga mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1973  barimo Rubaduka Charles, Rukimirana Joel wo ku Ndiza n’abandi.

 

 

Back