Share Button

Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama:Ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi mu 1973 muri Komine Nyamabuye

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu 1973 byakozwe guhera mu mpera za Gashyantare 1973. Umugambi w’abateguye ibyo bikorwa bibi kwari ukwibasira Abatutsi bose bahereye ku bari mu mashuri no mu kazi. Abayobozi bakuru ba PARMEHUTU harimo na Perezida Kayibanda Grégoire nibo bashishikarije abayoboke babo gutangira ibikorwa byo gutwikira Abatutsi, gusenya inzu zabo no kubica.

Ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byakorewe Abatutsi mu 1973 byakongezwaga n’umwuka utari mwiza hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’u Burundi.

Muri Komini Nyamabuye, ubwicanyi bwabaye mu mpera y’ukwezi kwa Gashyantare 1973. Imvururu zatangiye muri Gitarama zihereye mu ishuri ryisumbuye ry’i Shyogwe mu ijoro ryo kuya 26-27 Gashyantare 1973. Muri iryo joro abanyeshuri b’i Shyogwe bishe umuforomo wabavuraga witwa Murekezi Oswald, umurambo we bawutwikira mu nzu ye, banamenesha abanyeshuri bose b’Abatutsi hamwe n’abarimu. Abandi Batutsi bishwe barimo Gatsimbanyi, Kavuke, Gaston na Mabuye. Bishwe n’Abaparmehutu barimo uwitwa Nyirimanzi. Abarokotse ubwo bwicanyi bahungiye kuri paruwasi ya Cyeza.

Ibikorwa by’urugomo harimo kwica no gutwikira Abatutsi byahise bigera no mu giturage. Inzu z’Abatutsi zaratwitswe, izindi zirasenywa, habaho no gusahura imitungo yabo. Kugeza tariki 6 Werurwe 1973, muri Perefegitura ya Gitarama impunzi z’Abatutsi bameneshejwe no kuvanwa mu byabo zari zimaze kugera ku 5860. Abatutsi bamwe barishwe bajugunywa muri Nyabarongo.

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Komini Nyamabuye bugaragara mu ibaruwa ya padiri mukuru (Curé) wa Paruwasi ya Cyeza, Michel Rwabigwi, yo kuwa 2 Werurwe 1973 yandikiye Perefe wa Perefegitura ya Gitarama amusaba kubwira aba Burugumesitiri b’amakomini guhambisha imirambo y’abishwe mu cyo yise imyivumbagatanyo.

Padiri Michel Rwabigwi yongeyeho ko amaze kwakira impunzi zigera kuri magana atatu na mirongo ine na batanu, kandi ko bacyiyongera. Muri izo mpunzi avuga ko 85 ari abagabo, 70 abagore, 24 abasore, 28 inkumi naho abagera ku 138 ari abana.

 

Back