Share Button

Isabukuru ya 72 y’Amasezerano Mpuzamahanga ku Gukumira no Guhana Icyaha cya Jenoside yizihijwe abantu basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo

Mu kwizizihiza isabukuru ya 72 y’Amasezerano mpuzamahanga ku gukumira no kurwanya icyaha cya jenoside yo kuwa 9 Ukuboza 1948, abantu bongeye gusabwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Aya Masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside yemejwe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyayo 260A (III) cyo kuwa 9 Ukuboza 1948 atangira gushyirwa mubikorwa guhera tariki ya 12 Mutarama 1951. Kuri ubu, aya Masezerano yemerwa n’ibihugu 152 akaba ariyo agena imiterere y’icyaha cya jenoside.

Mu kwizihiza isabukuru ya 72 y’aya Masezerano iba buri mwaka tariki ya 9 Ukuboza, Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG ifatanyije n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko rishinzwe kurwanya jenoside (AGPF) itegura ikanatanga ibiganiro bitandukanye mu mashuri makuru na za Kaminuza mu gihugu hose . Ni muri urwo rwego tariki ya 9 Ukuboza 2020, abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza, yaba ayigenga n’aya Leta bahawe ibiganiro byibanze ku gukumira icyaha cya jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro mu mashuri makuru na za Kaminuza bitandukanye, batanze ibitekerezo bigamije ku gukumira jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo birimo kwegera no kuganiriza ababyeyi bakomeje kwigisha mu buryo buziguye abana babo urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside,kwegera no kuganiriza urubyiruko rukigaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside no kwegera no gutumira Abanyarwanda bari hanze kuza gusura Igihugu cyabo bakarushaho kugisobanukirwa no gusobanukirwa ibyo gikora.

Amasezerano mpuzamahanga ku gukumira no guhana icyaha cya jenoside  asobanura icyaha cya jenoside nk’ikigizwe na kimwe muri ibi bikorwa bikurikira bikoranywe umugambi wo kurimbura abantu bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, Ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa idini.

Jenoside irangwa n’ibintu bibiri. Icyambere ni ukuba habayeho umugambi wo kwica abantu bose cyangwa igice cyabo . icya kabiri ni ikijyanye n’icyiciro cy’abantu bishwe baba barimo cyangwa se impamvu ituma bicwa.

Ibyo bikorwa bigize icyaha cya jenoside bikaba ari , kwica abantu b’itsinda rimwe, gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu b’itsinda rimwe mu yavuzwe harugu, gushyira abantu b’itsinda rimwe mu yavuzwe haruguru mu buzima bubi ubigendereye ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice cyabo, gushyiraho uburyo bubuza iryo tsinda kubyara no kwambura iri tsinda abana babo bagahabwa irindi ridafite aho bahuriye.

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo  iteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iri tegeko kandi rigaragaza ko ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, guha ishingiro jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside

 

Back