Umushinga wo kwandikisha inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO

Binyujijwe muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNG), Leta y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo kwandikisha inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO.

Kwandikisha izi nzibutso za Jenoside ni igikorwa gifitiye Isi n’u Rwanda akamaro kuko kizafasha kurushaho kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iki gihe no mu igihe kizaza.  Ni uburyo bufatika bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo hifashishijwe, inyigisho zihabwa abazisura n’ibihamya biri mu nzibutso bijyanye n’ubugome Jenoside yakoranywe. Ni uburyo na none bwo gusubiza agaciro inzirakarengane zishwe no guhora zibukwa kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, mu Rwanda no mu mahanga.

Inzibutso ziteganywa kwandikishwa ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO, ni:

 

1. Urwibutso rwa Nyamata

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya ruri mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu gihe cyaziraga ko uhungiye mu ngoro y’Imana ayicirwamo, Nyamata kimwe n’izidni Kiliziya nyinshi mu Rwanda ziciwemo ibihumbi by’inzrakarengane. Kuri ubu, ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi mirongo ine.

 

2. Urwibutso rwa Murambi

Urwibutso  rwa Jenoside  yakorewe  Abatutsi rwa Murambi  ruri mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo. Uru rwibutso ni ishuri rya Tekiniki ryubakwaga, mu 1994, Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Gikongoro no mu nkengero zayo bashishikarijwe n’inzego zumutekeno kujyayo ngo "bacungirwe umutekano", ariko bagamije kubica hakoreshejwe ubushobozi buke, mu mwanya muto kandi ntawe ubacitse. Mu ijoro ryo kuwa 21/04/1994 Abicanyi bishe inzirakarengane zahungiye aho i Murambi, abasaga ibihumbi mirongo ine na itanu bavutswa ubuzima

 

3. Urwibutso rwa Gisozi

Urwibutso rwa  Jenoside rwa  Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo. Uru rwibutso rwubatswe mu 1999, ni rwo runini mu Gihugu hagendewe ku mubare w’abarushyinguyemo basaga 250.000. Usibye abantu bahiciwe, imibiri  y’abahashyinguwe yavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

 

4. Urwibutso rwa Bisesero

Urwibutso rwa Bisesero uri mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba. Rwubatswe mu 1998 kugira ngo rubungabunge amateka y’ubutwari bwo kwirwanaho kw’Abatutsi banganga  kwicwa barebera mu gihe kigera hafi ku mezi abiri. Nyuma yo gucika integer kubera gusonza no kutagira intwaro, baje kuneshwa, baricwa. Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga ibihumbi mirongo ine na bitanu